Abahagarariye COTCORI Ltd bamaze iminsi mu mahugurwa yateguwe na AGRIPROFOCUS ku bufatanye na Africa Agribusiness Academy agamije guha ubumenyi imishinga yateguwe mu rwego rwo gusubiza impembero ibidukikije(Environment Restoration).
Mu gusoza bahujwe n’abafatanyabikorwa banyuranye bafite uruhare mu kubungabunga ibidukikije ndetse na Minisiteri zibifite mu nshingano.
Baboneyeho kandi kuganira nabo ku mishinga twateguye kugirango bayihuze n’imyumvire yabo mukuyigiramo uruhare.
COTICORI LTD yakurikiye ayo mahugugurwa kubwa gahunda ifite yo kubungabunga ibidukikije ikangurira abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama kurwanya isuri itengura imisozi, batera ibiti birinda kubitema bakuramo Amakara ahubwo bacana briquettes zikomoka ku muceri no gutunganya ifumbire y’imborera mu kuvugurura ubutaka bw’ahahingwa umuceri. Ibi bikaba bijyanye na Gahunda ya Leta yo kurengera Umuhora w’ikiyaga cya Kivu kuko mu byangiza icyo kibaya harimo ibituruka mu misozi miremire ya Congo-Nil no mu nkengero bikisuka mu Kiyaga cya Kivu bikaruhukira mu kibaya cya Bugarama binyuze mu mugezi wa Rusizi.
Yanditswe na Aimable IGIRANEZA
Kuya 24 November 2024
